Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Amamaza

Create your own banner at mybannermaker.com!

Search

CANAL+

canal-.gif
  Rwamagana, Opposit Eastern Province HQ

New Rwandan Video

  Rimwe by Paccy Ft Knowless

 


 

 
9 septembre 2012 7 09 /09 /septembre /2012 02:57

The way you can live happily!

Live-Happily1.gif


 
1. Ntukirirwe ubara imibare itaringombwa wivuna
 nk'imyaka (age), ibiro, umubyibuho. Reka abadocteur
 bajye babibara nicyo bigiye kandi barabihemberwa
 
 2. Wigwizeho inshuti nziza gusa mwishimana.
 Abagupfobya bagukritika ni abo kukubuza morali gusa
 ntacyo bamaze (Kandi niba nawe ariko uteye ubwo
 nyine urabe wumviramo)
 
 
3. Jya uhora wiga: Teza imbere impano zawe, jya
 uhora ushakashaka utuntu dushya mumakuru, kuri
 internet, ushaka uko wateza ubumenyi bwawe imbere
 isi itazagusiga ukibura. Ntukigere ureka umara umwanya ntacyo uri gutekereza.
 "Ubwonko buryamishijwe buhita buhinduka akarima
 k'abadaimoni bitorezamo. Izina rya Daimoni ni
 Alzheimer!
  
 4. Jya ushimishwa n'utuntu duto n'utw'amafuti.
 
Ntukemere kurakara buri kanya!
  
 
5. Jya useka cyane, useke rwose werure. Jya useka
 wende guhera umwuka. Nihagira inshuti igufasha
 guseka jya uyikunda umarane nayo igihe kirekire.
  
 
6. Igihe cyo kurira? Jya ugira agahinda nyine ariko
 bihite bishira wikomereze ubuzima bwawe utabwangiza.
 Umuntu muzabana ubuzima bwose utagomba guhemukira
 wambere ni wowe ubwawe. Baho rero wikwiyica ukiriho:
 Wibere ubwawe inshuti nziza.
  
 7. Jya wikwizaho ibintu ukunda nk'umuryango wawe
 niba uwufite, utunyamaswa, inzibutso nziza, umuziki,
 jardin, imikino,... aho utuye nibwo buhungiro bwawe
 bw'ibibazo ntukaharambirwe. 
 
 8. Nezezwa n'ubuzima bwawe:
 Menyako uri igitego, ntamuntu uriho usa nawe pe.
 Ubuzima bwawe ni bwiza burinde
 Niba burwaye, buvuze vuba kandi ubukunze
 niba utabyishoboreye, saba inkunga ntasoni ufite
 
 9. Ntukabeho wicuzaaaa! Cyangwa wishinja ibyaha!
 Niba hari ikikurega jya uhita ucyihana akokanya
 wibereho mumutuzo. Jyawishora mu bintu wemeye
 ingaruka zabyo mbere bityo bikurinde guhora wicuza.
 Ntukemere guhorana inzika kumutima kuko
 zigushengurira ubusa ntizitume wiberaho neza.
 Kubabarira ni umuti uzatuma ubaho neza igihe
 kirekire
  
 
10.
Jya ubwira abo ukunda ko ubakunda igihe cyose
 ubiboneye uburyo.
 
INZANGANO ZIREKERE ABATA IGIHE!

 

Partager cet article
Repost0

commentaires

Amamaza kuri make!!!

Create your own banner at mybannermaker.com!
Duca make cyane!!!

Categories