The way you can live happily!
1. Ntukirirwe ubara imibare itaringombwa wivuna
nk'imyaka (age), ibiro, umubyibuho. Reka abadocteur
bajye babibara nicyo bigiye kandi barabihemberwa
2. Wigwizeho inshuti nziza gusa mwishimana.
Abagupfobya bagukritika ni abo kukubuza morali gusa
ntacyo bamaze (Kandi niba nawe ariko uteye ubwo
nyine urabe wumviramo)
3. Jya uhora wiga: Teza imbere impano zawe, jya
uhora ushakashaka utuntu dushya mumakuru, kuri
internet, ushaka uko wateza ubumenyi bwawe imbere
isi itazagusiga ukibura. Ntukigere ureka umara umwanya ntacyo uri gutekereza.
"Ubwonko buryamishijwe buhita buhinduka akarima
k'abadaimoni bitorezamo. Izina rya Daimoni ni
Alzheimer!
4. Jya ushimishwa n'utuntu duto n'utw'amafuti.
Ntukemere kurakara buri kanya!
5. Jya useka cyane, useke rwose werure. Jya useka
wende guhera umwuka. Nihagira inshuti igufasha
guseka jya uyikunda umarane nayo igihe kirekire.
6. Igihe cyo kurira? Jya ugira agahinda nyine ariko
bihite bishira wikomereze ubuzima bwawe utabwangiza.
Umuntu muzabana ubuzima bwose utagomba guhemukira
wambere ni wowe ubwawe. Baho rero wikwiyica ukiriho:
Wibere ubwawe inshuti nziza.
7. Jya wikwizaho ibintu ukunda nk'umuryango wawe
niba uwufite, utunyamaswa, inzibutso nziza, umuziki,
jardin, imikino,... aho utuye nibwo buhungiro bwawe
bw'ibibazo ntukaharambirwe.
8. Nezezwa n'ubuzima bwawe:
Menyako uri igitego, ntamuntu uriho usa nawe pe.
Ubuzima bwawe ni bwiza burinde
Niba burwaye, buvuze vuba kandi ubukunze
niba utabyishoboreye, saba inkunga ntasoni ufite
9. Ntukabeho wicuzaaaa! Cyangwa wishinja ibyaha!
Niba hari ikikurega jya uhita ucyihana akokanya
wibereho mumutuzo. Jyawishora mu bintu wemeye
ingaruka zabyo mbere bityo bikurinde guhora wicuza.
Ntukemere guhorana inzika kumutima kuko
zigushengurira ubusa ntizitume wiberaho neza.
Kubabarira ni umuti uzatuma ubaho neza igihe
kirekire
10. Jya ubwira abo ukunda ko ubakunda igihe cyose
ubiboneye uburyo.
INZANGANO ZIREKERE ABATA IGIHE!