Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog

Amamaza

Create your own banner at mybannermaker.com!

Search

CANAL+

canal-.gif
  Rwamagana, Opposit Eastern Province HQ

New Rwandan Video

  Rimwe by Paccy Ft Knowless

 


 

 
6 septembre 2012 4 06 /09 /septembre /2012 14:02

Uburyo bwo gutereta cyangwa kwiyegereza umukobwa ntabwo ari ibintu biri aho bizwi wakora kuko buri wese aba afite uburyo yisanga ku wundi kandi abantu si nk’imashini ushyiramo

gahunda runaka ngo ikore gutya na kuriya. Turi abantu kandi ahanini turi kimwe mu miremerwe, ni yo mpamvu bishoboka kuba wakurikiza inama zimwe na zimwe mu rwego rwo kongera ubumenyi mu byerekeranye no kwiyegereza umukobwa.

Hano hari bimwe mu byo wakora mu gihe uri kumwe cyangwa uhuye n’umukobwa. Muri byo harimo kwivuga mu mazina n’icyo ukora n’aho uba iyo bihari koko, ndetse ukamubaza we uko bimeze, gukoresha umwanya ubonye ukamukaraho ku biganza ndetse ukamusoma mu gihe wagize amahirwe yo kuganira na we, wamunezeza mu bundi buryo bwose wabona yiyumvamo, mwakora urukundo cyangwa ntimurukore byose byaterwa n’uko mwembi mwabyumvikanye. Ugomba kumenya ko ibi utabikora ku mukobwa wese wiboneye; wakwibaza uti ese uwo mukobwa yaba ameze ate ? Ujye wirinda gushaka gutereta umukobwa usanzwe akwikurura iruhande, wa wundi n’ubundi uhora ubonana na we. Bene uwo mukobwa yamaze gukururwa nta mpamvu yo kugira ibyo wongeraho, uwo aba n’ubundi atagukomerera kandi ahanini uba usanga utamwiyumvamo, ni ngombwa rero ko ushaka uwo ushaka kuruta ugushaka.

Ni gute rero wakwiyegereza uwo ushaka ? Ese ni iki gituma atakuba iruhande nk’uko ubishaka? Ni gute wagera ku kiganiro wifuza ku mukobwa cyangwa umugore runaka ?

Ni gute ku buryo bw’ umubiri namugeraho, ese namukurura nte ? Ese byajya mu buryo gute wenda no kunezezanya bize kubaho kuri ubu buryo cyangwa ubundi. Ikibazo cya 1, 3, 4 biroroshye gukemura ariko hazamo icya 2 bikagutwara imbaraga nyinshi kandi iyi ni yo nzira ituma ukomeza neza.

Nta muti n’umwe ubaho watuma wakundwa n’umukobwa, ni ibintu uba wiyumvamo kandi ukiremamo mbere y’uko ujya kugira icyo umubwira. Aho kugira ngo wifuze gukurura abagore bose uhuye na bo cyangwa kubifuza, ahubwo ugerageze gukurikirana wa wundi ushaka kandi ubona ko yatangiye kukwiyumvamo, kandi ushake uko wagera ku ngingo wifuza mu buryo bwiza. Ibi ni byo bintu byananiye abagabo benshi ariko ubikoze ni byo byakuganisha mu nzira wifuza.

Igice cya kabiri ni kuba wagana ku rwego rwo gutera akabariro kuko benshi ari ho baba baganisha mu rwego rwo kwinezeza bikwiriye. Iki kikaba n’icya gatatu kandi ni ho koko biba byaganaga. Abagabo benshi ntibakunze kurangiriza kuri iyi ngingo kandi ngo si uko baba batabishaka ahubwo benshi ni ubwoba cyangwa kuba batazi uburyo bigenda mu buryo bukwiriye. Amahirwe bagira gusa ni uko kenshi birangira bibaye cyangwa bikemutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n’imbaragacyangwa ubushake umugore yabishyizemo. Ibi ni nko kuba we yaba yamaze kukwiyumvamo no kukwiha.

 

Partager cet article

Repost 0
Published by Oliver - dans Love
commenter cet article

commentaires

Amamaza kuri make!!!

Create your own banner at mybannermaker.com!
Duca make cyane!!!

Categories