Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Amamaza

Create your own banner at mybannermaker.com!

Search

CANAL+

canal-.gif
  Rwamagana, Opposit Eastern Province HQ

New Rwandan Video

  Rimwe by Paccy Ft Knowless

 


 

 
29 novembre 2013 5 29 /11 /novembre /2013 10:55

Ibimenyetso by'igihe cyo gusama (Gutwara inda)


Pr.jpg

Ni byiza ko wamenye uburyo butandukanye mu kuba wamenya ko uri mu gihe cyo gutwita, kugira ngo bibe byakurinda gutwita utabiteganyije, cyangwa ngo uhorane ubwoba bwo gukorana urukundo n’uwo wihebeye kandi atari ngombwa. Tukaba tugiye kurebera hamwe uko twakwifasha kumenya iyi minsi ikomeye mu buzima.

Ubusanzwe abantu bakoresha uburyo bwo kubara iminsi hakoreshejwe ingengabihe (calender), ariko ubu buryo bushobokera abafite iminsi idahinduka, aho bavuga ko iminsi nk’ine (4) nyuma y’iminsi 3 uvuye ku munsi wa Ovulation (Umunsi w’Uburumbuke), ni ukuvuga umunsi wa 14 ubaze uhereye ku nsi wa mbere wabonyeho imihango, ari yo iba ishobora kubamo iki gikorwa.
Ngo niba rero ufite iminsi ihindagurika ushobora no kwikoreshereza ubundi buryo kugira ngo umenye niba wasama cyangwa utasama:

- Kureba ururenda rwo mu gitsina uko rukururuka, niba ukojeje intoki 2 mu gitsina ukazifatanura, ururenda rugahita rucika, uri mu gihe utasama, ariko niba uzitandukanya rugakururuka bisobnura ko ushobora kuba watwita. Ibi bikaba bikorwa ukibyuka mu gitondo.
- Gukoresha uburyo bwo gupima ubushyuhe bwo mu gitsina buri mu gitondo ubyutse, niba bwazamutse kurusha uko bwari busanzwe, bikwereke ko ushobora kuba watwita. Ngo ukwiyongera kubu bushyuhe guterwa no kuzamuka kw’imisemburo ya « progesteron » ifasha umubiri kwitegura kwakira igi rizatanga umwana.
- Hanakoreshwa no kumva imihindukire y’umubiri w’umugore, nko kubabara mu kiziba cy’inda, mu ruhande rumwe ruturutsemo igi rishobora kugutera kuba watwita.
- Abahanga banagaragaza ko iyo umukobwa cyangwa se umugore uri mu bihe nk’ibi, aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero gisumba indi minsi isanzwe.

Ubu buryo bwose dukesha urubuga rwa «Everydayhealth» tumaze kurebera hamwe, busaba kwitonda no gukurikirana ubuzima bwawe buri munsi, ukaba usabwe kwitonda cyane no gushishoza kugira ngo ubashe gufata umwanzuro nyawo ku minsi yawe. Kubera iki? Kubera ko ibi tumaze kukuganiriza bitavuze ko ari ihame ridakuka.

 

From: UMUGANGA.com

Partager cet article
Repost0

commentaires

J
nibyo kbsa
Répondre
B
Tubwire Ibindi
Répondre

Amamaza kuri make!!!

Create your own banner at mybannermaker.com!
Duca make cyane!!!

Categories