Isomo k'umurkundo
Amazina tiwfashisha muri iyi nkuru ni aya Kalisa n'umukunzi we Solange.
Hano Kalisa, umukunzi we yaramaze kumurambirwa atakitaba telefone ye na rimwe.
Uko Kalisa yamuhamagaraga, Solange yitegerezaga umuhamagaye akamwihorera rimwe na rimwe akamukupa ariko kubera Kalisa atashoboraga kubaho atavuganye na Solange, kumusezerera burundu ngo yishakire undi byari byaramunaniye kuko yabonaga ko Solange amukunda nubwo solange yari yararambiwe guhamagarwa na Kalisa
Nuko mu ntangiriro z'uyu mwaka, Solange yatunguwe no kubona Kalisa atakimuhamagara, iminsi itatu irirenga nibwo nawe ubwoba bumwishe ashaka numero za Mama wa Kalisa arahamagara.
Yatangajwe no kwitabwa na Nyina wa Kalisa amubwira ko Kalisa yaguye muri accident y'imodoka aje kumureba kuko yara atakitaba telefone ye.
Kuva uwo munsi, Solange yishwe n'agahinda, atababajwe n'uko Kalisa yapfuye aje kumureba ahubwo aruko atakibona umwitaho ku buntu nk'uko Kalisa yabikoraga.
Isomo wakuramo: Burya ugukunda uzamuhe agaciro kuko ntasimburwa. Wirindira kumubura ngo ubone kwemera ko afite akamaro
Turashimira cyane incuti yacu dukesha iyi nkuru.